IMG-20260506-WA0032

Senateri Evode yasabye urugaga rw’abubatsi kwambura ibyangombwa uwubatse inzu ya RDB

Sangiza iyi nkuru

Senateri Evode Uwizeyimana, yasabye urugaga rw’abubatsi mu Rwanda kwambura ibyangombwa uwubatse inzu y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), nyuma yo kugaragaza ibibazo byatumye ifungwa hashize igihe gito itangiye gukorerwamo.

Iyi nzu y’amagorofa 12 iherereye ku Gishushu ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoreragamo ibigo bya leta birimo Rwanda Igishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Igishinzwe Imyubakire (RHA), Igishinzwe Mine, Gaze na Peteroli (RMB), n’ibindi.

Muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko Mbere y’uko Leta igura iriya nzu, ikigo kibishinzwe cyari kizi ko ifite ibibazo kandi ko umugenzuzi w’imari ya leta yabibagaragarije.

Senateri Evode Uwizeyimana, yavuze ko uretse muri Afurika, umuntu wubatse inzu ya RDB, nta handi yakongera kwemererwa kubaka.

Ni nyuma yuko uwo bayiguze ngo yari yavuze ko ibibazo ifite azabikosora, nyuma akaza kuvuga ko byamunaniye.

Yagize ati: “Twigeze gutumiza uwari Minisitiri w’Ibidukikije, atubwira ko munsi y’iriya nzu harimo isoko y’amazi. Ubundi hariya si igisigara cy’Inteko Ishinga Amategeko Ubundi hariya hemerewe kubakwa? Uretse muri Afurika, nta handi umuntu wubatse iriya nzu yakwemererwa kongera gukora umwuga w’ubwubatsi.”

Yavuze ko abashima ko hari amafaranga yagiye akoreshwa neza, ariko akavuga ati “ni gute tuvuga ngo amafaranga arakoreshwa neza, dufite ikibanza cy’inzu z’ikigo cy’imisoro n’Amahoro kitubakwa, icyo kigo kikaba na n’ubu gikodesha?”

Kuri ubu abakozi bakoreraga mu nzu ya RDB bari kugenda bimuka, nyuma y’uko bigaragaye ko iriya nzu imeze nabi ndetse ikaba inakeneye gusanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *