Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 6 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe ku meza naPerezida wa Botswana, Duma Boko, nyuma y’umunsi w’ibiganiro n’isinywa ry’amasezerano atandukanye y’ubufatanye.

Perezidansi ya Botswana ibinyujije kuri X yatangaje ko Perezida Duma Boko yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumuha icyubahiro mu gikorwa cyabereye muri Royal Aria.

Yongeyeho ko byongeye gushimangira umubano ukomeye n’urugwiro hagati ya Botswana n’u Rwanda, hashingiwe ku kubahana, ubufatanye n’ubushake busangiwe bw’ubufatanye burambye.






Mbere yaho, abakuru b’ibihugu byombi bahagarikiye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano atandatu hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Botswana mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo kwirinda gusoresha kabiri, kuvanaho visa ku bafite pasiporo zatoranijwe, serivisi z’ingendo zo mu kirere, ubuzima, n’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’Amasezerano y’Ubwumvikane hagati y’Ikigo cy’Ishoramari n’Ubucuruzi cya Botswana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).


