Umunya-Kenya Raymond Kahuma yongeye kugerageza gukora chapati nini kurusha izindi ku Isi agamije kwandikwa muri Guinness World Records, gusa na none ntiyabasha kugera ku ntego yari yihaye.
Bivugwa ko muri uyu mushinga yakoresheje amafaranga arenga KSh 951,000, angana n’asaga miliyoni 10.7 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashyiga manini idasanzwe, gukora amasafuriya yihariye akozwe mu byuma bya 4mm ndetse no gutegura uburyo bwo kuzengurutsa iyo chapati hifashishijwe moteri z’amashanyarazi.
Chapati bari bagamije guteka yapimaga ibiro 200, mu gihe itsinda rye ryakoresheje ifarini ipima ibiro 194 hamwe n’ibindi bikoresho byinshi byifashishijwe muri uwo mushinga.
Icyakora, icyo gikorwa nticyagenze uko byari biteganyijwe kuko habaye ikibazo cyo kugenzura ubushyuhe, bituma uruhande rumwe rwa chapati rushirira igihe bari bari kuyihindura. Amakuru avuga ko kuyihindura byafashe iminota 17 n’amasegonda 30.
Iyi yari inshuro ya kabiri kuri Raymond Kahuma akoze ashaka gukora chapati nini ku Isi, ariko na bwo ntibyaje kumuhira.
Nubwo byarangiye atabigezeho, Kahuma yavuze ko atacitse intege ahubwo agiye kunoza uburyo yakoresheje kugira ngo azongere agerageze guca aka gahigo mu gihe kiri imbere.


