Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri cya EAV/Gitwe giherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umurezi wabo (animatrice) nyuma bakaza gutorokera mu ishyamba riri hafi ya ririya shuri.
Raporo yakozwe n’inzego z’ubuyobozi zo mu Kagari ka Kibatsi byabereyemo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya ku 7 Gicurasi 2026.
Abakobwa bakekwaho icyaha ni Mukabaranga Clarisse w’imyaka 20 na mugenzi we Shallon Anne Marie na we w’imyaka 20.
Amakuru avuga ko aba banyeshuri bombi bakubise ‘animatrice’ wabo witwa Nyirabagenzi Ceraphine ubwo bari bageze aho barara bavuye gusubiramo amasomo, bikavugwa ko bamukubise bakoresheje umukoropesho, bikamuviramo gukomereka bikomeye.
Nyuma yo gukora icyo gikorwa, abo banyeshuri bahise basimbuka igipangu cy’ishuri bajya kwihisha mu ishyamba rya Leta riri munsi y’umuhanda wa kaburimbo, hafi y’ahahoze Akagari ka Kibatsi, nko muri kilometero imwe uvuye ku kigo cya EAV/Gitwe.
Raporo y’ubuyobozi ivuga ko babonetse ahagana saa munani n’igice z’amanywa, nyuma y’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirimo Polisi na DASSO.
Nyuma yo gufatwa, bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rukira kugira ngo bakurikiranwe, mu gihe Nyirabagenzi Ceraphine wakubiswe yamaze gutanga ikirego muri uru rwego rw’ubugenzacyaha.


