Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Gicurasi 2026 nibwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje urugendo rwe rw’akazi rw’iminsi 2 mu gihugu cya Botswana, nyuma yo gusura uruganda rutunganya amabuye y’agaciro ya diyama iki gihugu cy’inshuti gikungahayeho.



Perezida Duma Boko wa Botswana yasezeye kuri Perezida Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye muri Botswana, aho abakuru b’ibihugu byombi n’intumwa zabo baganiriye ku nyungu z’ibihugu byombi kandi bongera gushimangira ko biyemeje kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibi bihugu mu nzego z’ingenzi hagamijwe iterambere rusange ry’abaturage b’ibihugu byombi.



Mbere yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, i Gaborone, Perezida Kagame yasuye isosiyete ikora ubucuruzi bwa Diamond muri Botswana (DTC Botswana), umushinga uhuriweho 50/50 na Guverinoma ya Botswana na De Beers.

DTC Botswana nicyo kigo cya mbere kinini gikomeye cyane ku Isi mu gutunganya no kongerera agaciro amabuye y’agaciro ya diyama, gifite ubushobozi bwo gutunganya karat zigera kuri miliyoni 45 za diyama buri mwaka.


