rwanda-30-2 (1)

Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda uturere 3 tw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu turere dutatu tw’u Rwanda.

Washington mu butumwa buburira abaturage bayo bwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo, yabasabye kwirinda gukorera ingendo mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi; by’umwihariko ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amerika yasabye abaturage bayo kugira amakenga mu gihe bari muri turiya turere, kubera “ibyaha ndetse n’imidugararo”.

Yavuze ko mu Rwanda hakomeje kugenda hiyongera ibyago by’ibyaha, birimo ibito nko gukora abantu mu mufuka cyangwa kubambura amasakoshi, ndetse n’ibyaha bikomeye nko gusahura, kwambura abantu hakoreshejwe intwaro zibakanga cyangwa kubakorera urugomo.

Ku bijyanye n’imidugararo, Amerika yavuze ko muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hakorera imitwe myinshi yitwaje intwaro, abasivili bafite intwaro ndetse n’ingabo za Leta, aho bamwe muri bo bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda.

Amerika yavuze ko “ubugizi bwa nabi bushobora kwambuka umupaka bukagera mu Rwanda nta nteguza.”

Kuri ubu yaba Rubavu, Musanze na Rusizi hose hashyizwe ku rwego rwa kane Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyiraho uduce tuba turimo ibyago byinshi.

Washington yaboneyeho gusaba abakozi bayo bakorera mu Rwanda kubanza guhabwa uruhushya rwihariye mbere yo kujya muri turiya turere uko ari dutatu.

Itangazo ryayo rinavuga ko umuntu ushaka kujya muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga cyangwa mu ya Nyungwe agomba kubanza kubona uruhushya rutangwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB).

Abaturage ba Amerika bari mu Rwanda bo bagiriwe inama yo kutarwanya abajura igihe batewe, kwitwararika cyane nijoro, guhora bakurikirana ibibakikije no gutegura uburyo bashobora kuva mu gihugu mu gihe haba ikibazo cy’umutekano.

Banagiriwe inama yo kwiyandikisha muri gahunda ya Smart Traveler Enrollment Program (STEP), ibafasha kubona amakuru y’umutekano n’ubutabazi bwihuse butangwa na Ambasade ya Amerika.

Amerika yasabye kandi abaturage bayo kugura ubwishingizi bw’ingendo mbere yo kujya mu Rwanda, cyane cyane ubukubiyemo ubuvuzi, kwimurwa byihuse mu gihe cy’impanuka ndetse no guhagarika urugendo mu buryo butunguranye.

Iri tangazo rije mu gihe hari ubwoba bw’uko ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zishobora gutangiza ibitero bigamije kugerageza kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu.

Izi ngabo zimaze iminsi zigaba ibitero hafi y’iyi mijyi, birimo ibyo muri iki cyumweru ibyagabwe mu kibaya cya Ruzizi ndetse no mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Agasuzuguro n’ubwibone bw’aba bantu hari ubwo wumva bumvanze n’ubugoryi. Ariko noneho ibaze ngo mu Rwanda hiyongereye ibyaha byo gukora abantu mu mufuka, …. bityo ko abaturage babo basabwa kugura ubwishingizi bw’ingendo no kwitegura kuva mu gihugu byihuse mu gihe haba ikibazo cy’umutekano”???? Nyamara aba banyagwa ba RDC bari gupanga kudutera mube tayari ahubwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *