general-atomics-reaper.jpg

Drone ya FARDC yahushije abasirikare ba M23

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi zagabye igitero cya drone mu bice bya Muja ho muri Teritwari ya Nyiragongo, ahari abasirikare ba AFC/M23.

Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo ku wa Kane ni bwo icyo gitero cyabaye, ndetse urusaku rw’igisasu yarashe rwumvikanye mu mujyi wa Goma.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyo drone yaturutse mu bice bya Rugari yari igambiriye kurasa ku basirikare ba AFC/M23 bari ku burinzi, gusa ku bw’amahirwe ntawe yigeze yica cyangwa ngo imukomeretse.

Ku wa Kane kandi ingabo za Leta ya Kinshasa zarashe mu gace ka Kalenga ho muri Teritwari ya Masisi na bwo zikoresheje drone, zica abaturage nk’uko Lawrence Kanyuka yabyemeje abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Kuri ubu hari impungenge z’uko ibitero Leta ya RDC ikomeje gukaza mu bice bitandukanye AFC/M23 igenzura bishobora kongera guteza umutekano muke ku baturage ndetse no kubatwara ubuzima.

Uyu mutwe mu matangazo umaze iminsi usohora, icyakora wizeza abaturage ko ugomba gukora ibishoboka byose ukabarinda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *