shakira_ari_mu_bari_aba-slay_queens_bo_mu_rwanda_bakanyujijeho_mu_myaka_ya_za_2013_kugeza_mu_2022-37a37

Yari indaya mpuzamahanga none ari mu kigo ngororamuco cya Gitagata

Sangiza iyi nkuru

Mu nkuru yatangajwe na IGIHE, Mukaruziga Shakira w’imyaka 34 uri kuvurirwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, yavuze urugendo rwe rwaranzwe n’ubuzima bwo kwishora mu bikorwa byo kwicuruza, gukorana n’ibyamamare ndetse no kujya mu biyobyabwenge.

Shakira yavuze ko yinjiye muri ubwo buzima nyuma yo gutandukana n’umugabo babyaranye, wari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Burundi. Yavuze ko urugo rwabo rwari rwarajemo ibibazo byinshi birimo gucibwa inyuma no guhohoterwa, bituma afata icyemezo cyo kujya gushakira ubuzima i Dubai.

Ageze i Dubai, yavuze ko yatangiye gukora ibikorwa byo kwakira abakiliya mu tubari no mu tubyiniro, ibintu bizwi nka “hosting”. Muri uwo murimo ngo yahuriyemo n’ibyamamare byinshi birimo abahanzi n’abana b’abakire bo mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kugirana umubano mwiza n’abagabo b’ibyamamare, we yirindaga ko baryamana ahubwo akabahuza n’abakobwa babyifuza. Ngo byatumaga bakomeza kumwiyambaza no kumuha amafaranga menshi.

Shakira yavuze kandi ko yigeze kujyanwa muri Nigeria guhura n’umukire Ned Nwoko, umugabo uzwi cyane muri icyo gihugu akaba n’umugabo wa Regina Daniels. Yavuze ko yahasanze abandi bakobwa benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, bose bari batumiwe muri gahunda zidasanzwe z’ubuzima bw’abakire.

Nubwo yavuze ko atigeze aryamana na Ned Nwoko, ngo yamuhaye amafaranga menshi ndetse n’impano zihenze. Yemeza ko ayo mafaranga ari yo yatumye arushaho kwinjira mu biyobyabwenge bikomeye nka Cocaine, kugeza ubwo yatangiye gusesagura ibyo yari afite byose.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kugwa mu biyobyabwenge, ubuzima bwe bwahindutse bubi cyane, inshuti ze nyinshi zimutera umugongo, ndetse ageza aho afatwa n’inzego z’umutekano ajyanwa i Gikondo mbere yo koherezwa i Gitagata kugira ngo afashwe kwisubiraho.

Mu buhamya bwe, yanavuze ko hari abakobwa benshi bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baba muri ubwo buzima bwo kwicuruza, ariko bakihisha inyuma y’indi mirimo kugira ngo abantu batamenya uburyo babayeho.

Shakira yatanze ubutumwa bwo kuburira abakobwa bakiri bato, abasaba kudashukwa n’ubuzima bw’amafaranga yihuse n’icyubahiro cyo ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kubakururira ibibazo bikomeye birimo ibiyobyabwenge no gutakaza ubuzima bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *