Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, Corneille Nangaa, yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka kugaba mu gace ka Mushaki zikacyiciramo abaturage benshi.
Ku wa Gatanu tariki ya 8 ni bwo drone za FARDC zagabye igitero gikomeye ku isoko rya Mushaki muri Teritwari ya Masisi, cyicirwamo abaturage abandi benshi barakomereka.
Nangaa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko abakomeretse bamaze kurenga 30.
Uyu muyobozi yashinje ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kuba bukomeje gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bufashwamo n’abarimo Ingabo z’u Burundi, FDLR, abacanshuro barimo Abanyamerika n’imitwe ya Wazalendo, bwishingikirije kuba bushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati: “Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byahitanye abantu barenga 30 ndetse bigakomeretsa benshi, byakozwe n’ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa bwirata gushyigikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo buhe ishingiro ibikorwa byabwo bufatanyijemo n’ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’Abanya-Colombia n’Abanyamerika, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe igambiriye ikibi bwishyura.”
Nangaa yagaragaje ko ibikorwa na Kinshasa bikwiye kwamaganwa mu buryo bukomeye, kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bwabikoze bukagaragazwa mu buryo bukomeye.
Amerika biciye mu Ishami ryayo rishinzwe ububanyi na Afurika, ku wa Gatanu yamaganye igitero cy’i Mushaki, ariko yirinda kwerura ngo ivuge ko Kinshasa ari yo iri inyuma yacyo.
Ni Amerika imaze igihe isa n’aho yagiye ku ruhande rwa Leta ya RDC, nyuma y’uko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yemerera Washington kujya gucukura amabuye y’agaciro yo muri Congo.
Nangaa yagaragaje ko “birababaje kubona Bwana FĂ©lix Tshisekedi arimo gukoresha amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwigira indakorwaho, ku ruhande rumwe akiha uburenganzira bwo kwica abaturage b’abasivili batagira kirengera, ku rundi ruhande akaniha uburenganzira bwo kwica amasezerano yose y’amahoro ntabiryozwe.”
Uyu muyobozi yikomye Amerika yananiwe kwerura ngo ivuge ko Kinshasa ari yo yagabye igitero cy’i Mushaki, kandi abantu bose bazi ko ari yo yabikoze.
Ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika binyuze mu biro byayo bishinzwe Afurika, mu buryo buteye amatsiko irigaragaza nk’idashoboye kugaragaza neza nyirabayazana w’ibi bitero bya drone, nyamara azwi na bose, kumwamagana no kumufatira ibihano bikwiye.”
Nangaa yanenze uko Amerika yitwaye nyuma ya kiriya gitero, ashimangira ko imvugo yayo ihabanye n’uburemere bw’ibyabaye.
Ku bw’uyu muyobozi, Washington ntiyakagombye kuba yashyize mu gatebo kamwe abahohotewe n’ababahohoteye, nyuma y’uko isabye “impande zose gutanga agahenge no kubahiriza ibyo ziyemeje mu guhagarika imirwano.”
Yavuze ko kuba Amerika yashyize AFC/M23 na Kinshasa mu gatebo kamwe “byangiza kandi bigatesha agaciro ubuhuza”, ikindi bigatera kwibaza gukomeye ku bijyanye no kubahiriza amahame yo kutabogama no kwizerwa kw’inzego z’ubuhuza.
Yunzemo ko imyitwarire ya Amerika inashobora kubangamira amahirwe yo kugera ku mahoro arambye.


