Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yageze i Kampala mu gihugu cya Uganda aho yagiye guhagararira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Yoweri Kaguta Museveni, Perezida watowe wa Repubulika ya Uganda, uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Gicurasi 2026.



Usibye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, undi muyobozi wamaze kwakirwa muri Uganda witabiriye irahira rya Museveni ni Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo wahageze kuri uyu wa Mbere. Undi wahageze ni Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud



