20240925054306000000

AFC/M23 mu nzira zo gukora impinduka mu buyobozi bw’igisirikare cyayo

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu minsi mike iri imbere umutwe wa AFC/M23 uzakora impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo zawo.

Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko iby’izi mpinduka byaganiriweho mu nama yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare cy’uriya mutwe. Ni inama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru akanaba umuhuzabikorwa wa gisirikare, Général-Major Sultani Makenga.

Amakuru ava mu bantu begereye uriya mutwe, yemeza ko mu bagomba guhindurwa harimo umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare (G2). Izi nshingano muri AFC/M23 zimaze igihe zifitwe na Colonel John Imani Nzenze ‘Mike Bravo’.

Andi makuru kandi avuga ko impinduka AFC/M23 igomba gukora zigomba gusiga hashinzwe zone za gisirikare (zone de défense) mu duce igenzura. Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare wa zone za gisirikare zigomba gushyirwaho, ariko amakuru avuga ko hashobora kuzabaho guhuza za Teritwari uriya mutwe ugenzura.

AFC/M23 iravugwaho gutegura impinduka mu buyobozi, mu gihe ibirindiro byayo bimaze igihe bigabwaho ibitero n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, izo ngabo zakajije ibitero mu matware y’uriya mutwe zikoresheje za drone zirimo izo mu bwoko bwa CH-4 ndetse n’iz’ubwiyahuzi bwo mu bwoko bwa Kamikaze.

Ibitero nk’ibyo byahitanye uwari umuvugizi wa gisirikare w’uriya mutwe, Lt. Col Willy Ngoma wiciwe mu gitero cya drone cyagabwe mu Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi, ku wa 24 Gashyantare 2026.

Nyuma y’aho kandi ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa na bwo ryagabye igitero mu mujyi wa Goma gihitana Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), mu gihe mu cyumweru gishize igitero cya drone ya FARDC cyishe abarenga 30 i Mushaki muri Teritwari ya Masisi.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi bitero byakabaye byaririnzwe, mu gihe inzego zirangajwe n’ubutasi zari kuba zakoze akazi kazo uko bikwiye.

Soma Izindi Nkuru