Amakipe ya FC Barcelona yo muri Espagne na FC Bayern Munich yo mu Budage, yiyongeye ku makipe azakina imikino ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league nyuma y’uko Barcelona isezereye Napoli yo mu Butaliyani ku giteranyo cy’ibitego 4-2, mu gihe Bayern Munich yo yasezereye Chelsea ku giteranyo cy’ibitego 7-1.
FC Barcelona yari yakiriye Napoli i Camp Nou na Bayern Munich yari yakiriye Chelsea i Munich, ni yo mikino ibiri yari iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu kugira ngo hamenyekane amakipe abiri yagombaga kuzuza umubare w’amakipe umunani agomba gukina 1/4 cy’irangiza cya ririya rushanwa.
Ibitego bya Clement Lenglet, Lionel Messi na Luis Suarez kuri Penaliti byari bihagije kugira ngo FC Barcelona isezerere Napoli yatsindiwe impozamarira na Lorenzo Insigne kuri Penaliti.
Amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye mu Butaliyani muri Gashyantare uyu mwaka.
Ibitego byose uko ari bine byabonetse muri uriya mukino wo kwishyura byose byinjiye mu gice cya mbere.
Ikipe ya Napoli y’umutoza Gennaro Gatuso yihariye igice cya kabiri cy’umukino, gusa inanirwa kwishyura umwenda w’ibitego bibiri yagiye kuruhuka irimo.
FC Barcelona igomba guhurira na Bayern Munich muri 1/4 cy’irangiza, nyuma y’imyaka itanu amakipe yombi adahurira mu mikino ya UEFA Champions league.
Hafi amakipe yombi yaherukaga guhurira muri iyi mikino ni muri 2015 ubwo yari yahuriye muri 1/2 cy’Irangiza, icyo gihe FC Barcelona isezerera Bayern ku giteranyo cy’ibitego 5-3.
Bayern Munich igomba guhura na Barça kuri uyu mugoroba yanyagiye Chelsea ibitego 4-1, byiyongera kuri 3-0 yari yayitsinze mu mukino ubanza byose biba 7-1.
Ibitego bibiri by’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, icy’umunya-Croatia Ivan Perisic ndetse n’icyatsinzwe n’Umufaransa Corlentin Torisso, byari bihagije kugira ngo Bayern Munich isezerere Chelsea yatsindiwe impozamarira na Tammy Abraham.
Uretse umukino wa FC Barcelona na Bayern Munich, undi mukino uzahuza Manchester City igomba kwisobanura na Olympique Lyonnais, PSG yisobanure na Atalanta mu gihe Leipzig izisobanura na Atletico Madrid.
Imikino ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league iteganyijwe kubera i Lisbon muri Portugal mu cyumweru gitaha.


