IMG-20260515-WA0013

Jean Luc Habyarimana yahuye na perezida wa FDLR n’abasirikare bakuru muri Pinga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi akorera ingendo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Bujumbura na Gitega mu Burundi, Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda yanageze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mujyi wa Pinga, uherereye muri teretwari ya Walikale.

Amakuru BWIZA yamenye yemeza ko uyu mugabo mu byumweru bibiri yageze mu mujyi wa Pinga wo muri Teritwari ya Walikale, aho yahuriye na Gen Victory Byiringiro (Rumuri) , perezida wa FDLR , ndetse hari n’abandi bayobozi bakoranye inama na bandi bayobozi bak b’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Mu ntangiro za  Gicurasi ni bwo Jean-Luc yari i Pinga, nk’uko amasoko ya BWIZA abyemeza. Bamwe mu bakorera Pinga bahaye amakuru iki gitangazamakuru bavuga ko Jean Luc Habyarimana yahakoraniye inama na Lt Gen Iyamuremye Gaston unasanzwe azwi ku ma zina ya Byiringiro Victor na Rumuri, usanzwe ari Perezida w’umutwe wa FDLR.

Ni inama kandi yarimo n’abayobozi bakuru b’ingabo z’uriya mutwe.

Amakuru kandi avuga ko Jean-Luc Habyarimana yageze i Pinga ari kumwe na Général-Major Makombo Mwinaminayi Jean Roger (Gen SASA) ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uwitwa Major Murego wo mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe (Ex-FAR) ndetse n’abasirikare batatu ba FARDC bafite ipeti rya Colonel kuko yaje aherekejwe n’abantu bane nkuko twabivuze haruguru.

Bitekerezwa ko ibiganiro by’impande zombi byaba byaribanze ku mugambi ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Bubiligi bifite wo gutera u Rwanda bibifashijwemo na FDLR, mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bikabushyira mu maboko ya Jean-Luc Habyarimana.

Ni Jean-Luc umaze igihe akorera ingendo hagati ya Congo Kinshasa n’u Burundi. Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yemeje ko hari ubucuti bukomeye bumaze igihe buri hagati  y’umuhungu wa Habyarimana na FDLR bahuje umugambi, ndetse ko akomeje gusura RDC mu gushimangira ubucuti bwe na FDLR.

Ati: “Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, wagejeje iki gihugu muri Jenoside, n’abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR, kandi bagahabwa ikaze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza icyo kibazo ku ruhando mpuzamahanga, ariko ugasanga ibyafasha ku kwita ku kibazo muzi byazana igisubizo byirengagizwa nkana.

Yunzemo ko bitewe n’amateka y’u Rwanda n’aho ruherereye bisaba kurinda umutekano w’imipaka yarwo.

Soma Izindi Nkuru