images (9)

RDC: Ibitero by’ingabo za leta byakomeje kwibasira ibice bituwe cyane i Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku wa Kabiri, itariki 19 Gicurasi 2026, saa moya n’igice z’ijoro kugeza kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Gicurasi 2026, saa yine n’igice za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu bitero by’indege byibasiye uturere dutuwe cyane twa Kalingi, Bidegu, na Gakenke, bakoresheje indege zitagira abadereva za KT-6 na kamikaze.

Itangazo rya AFC/M23 rivuga ku makuru mashya ava ku rugamba, rivuga ko “Ku wa Gatatu, itariki ya 20 Gicurasi 2026, saa moya n’igice za mu gitondo, izo ngabo zongeye kugaba ibitero simusiga ku turere dutuwe cyane twa Katoyi ndetse no mu nkengero zaho, bakoresheje indege zitagira abapilote ndetse n’imbunda zirasa mu ntera ndende mu gitero simusiga cyibasiye abaturage b’abasivili.”

Ibi biteri by’ubugome kandi bitavangura bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bituma hapfa abaturage b’inzirakarengane benshi, bigasenya amazu menshi n’ibikorwa remezo, ndetse ngo bigahatira abaturage guhunga ku bwinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *