Ingabo z’u Rwanda zakiriye inama ya 7 ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’u Burusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare. Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026.
Iyi nama ngarukamwaka ni urubuga rwo gusuzumiraho aho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’ u Burusiya bugeze, ndetse no kurebera hamwe indi mikoranire mishya y’ubufatanye.

Iyi nama iyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, hamwe na Bwana Anatoly Punchuk, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rwa Leta y’u Burusiya rushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare.

Intumwa z’ u Burusiya zitabiriye iyi nama zanagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, kibanze ku kurebera hamwe ibyihutirwa byakorwa mu bufatanye mu bya gisirikare.



