FARDC-1

FARDC yashinje AFC/M23 gusenya ibitaro muri Fizi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Gicurasi 2026, ko hakomeje ibitero cyitirira umutwe wa AFC / M23 mu misozi ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko Igisirikare cya Congo kibitangaza, ngo ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote kuwa Kabiri byibasiye uduce twa Kalingi na Mikenge mu gitondo cya kare. FARDC yemeza ko ibitaro bikuru bya Mikenge byibasiwe nkana kandi bigasenywa burundu muri ibyo bitero.

Iri tangazo rivuga kandi ko abantu bapfuye barimo abasivili benshi barimo n’abakozi b’ibitaro.

FARDC yamaganye icyo yise kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu nk’ibyo imaze iminsi ishinjwa na AFC/M23 ndetse ishinja u Rwanda kugira uruhare muri iki gitero.

Igisirikare cya Congo kivuga ko cyabimenyesheje abunzi n’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu nzira y’amahoro i Washington na Doha nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga.

Igisirikare cya Congo gikomeza kivuga ko gifite uburenganzira bwo kwirengera hagamijwe kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage b’abasivili.

Urebye ibikubiye mu byatangajwe na FARDC, ubona neza ko nta tandukaniro riri hagati yabyo n’ibyo ihuriro rya AFC/M23 rimaze iminsi rishinja Igisirikare cya FARDC n’abafatanyabikorwa bacyo mu bice byavuzwe ruguru.

Nk’itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 kuri uyu wa Kane rivuga ko kuva saa mbiri z’ijoro kuwa Gatatu kugeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi 2026, saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (5h45) za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye urukurikirane rw’ibitero byica kandi by’ubunyamaswa byibasiye abaturage b’abasivili batuye mu turere dutuwe cyane twa Gakenke, Kalingi, Kalonge, na Bidegu, bakoresheje indege zitagira abapilote za KT-6 na za kamikaze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *