Abanyamakuru

Abanyamakuru bahembwa urusenda nubwo bize cyane

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umwuga w’itangazamakuru ukomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no kugeza amakuru ku baturage, ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwagaragaje ko abanyamakuru benshi babayeho mu buzima bugoye nubwo bafite amashuri menshi.

Raporo yiswe 2026 Rwanda Media Sector Mapping yerekanye ko abarenga 78% by’abanyamakuru bakora umwuga bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, naho hafi 49% bize amasomo ajyanye n’itangazamakuru cyangwa itumanaho.

Nubwo bafite ubumenyi buhagije, ubushakashatsi bwagaragaje ko umushahara wabo ukiri hasi cyane. Abagera kuri 44.5% bahembwa amafaranga atarenga ibihumbi 200 Frw ku kwezi, mu gihe 17.2% bahembwa munsi y’ibihumbi 100 Frw.

Ni mu gihe abanyeshuri barangiza kaminuza mu zindi nzego bo bakunze guhembwa amafaranga ari hejuru yayo. Ibi bituma abanyamakuru benshi bavuga ko amafaranga bahembwa adashobora kubafasha kubona ibikenerwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko 92.8% by’abanyamakuru bavuga ko amafaranga binjiza atabasha kubatunga neza. Hari n’abahitamo gukora indi mirimo y’inyongera kugira ngo babashe kubaho.

Ku rundi ruhande, ikibazo cy’akazi kadahoraho nacyo gikomeje kubangamira umwuga w’itangazamakuru. Abagera kuri 44.8% gusa ni bo bafite akazi gahoraho, mu gihe abandi bakora nk’aba-freelancer, ab’igihe gito cyangwa interns.

Ubuzima bwabo bugaragarira no mu mibereho yabo ya buri munsi, aho benshi bakodesha inzu kandi bamwe badafite ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa ubw’izabukuru.

Perezida wa ARJ, Dan Ngabonziza, yavuze ko ubu bushakashatsi bwari bugamije gusobanura uko abanyamakuru babayeho ndetse no kureba icyakorwa kugira ngo umwuga urusheho gutera imbere.

ARJ yavuze ko niba ikibazo cy’imishahara mike n’akazi kadahamye kidakemutse, bishobora kugira ingaruka ku bwisanzure no ku bwiza bw’itangazamakuru mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *