Kenya: Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ya Ushirikiano Imara 2026

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 22 Gicurasi 2026, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zirimo na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’ Inkeragutabara, bitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ya Gisirikare y’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ni imyitozo yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026 yabereye muri Kenya, Nairobi. Intego y’iyi myitozo y’uyu […]
Nta munyamahanga wemerewe kwinjira mu Rwanda avuye muri RDC

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo no kubuza abanyamahanga bamwe kwinjira mu gihugu. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, aho yasobanuye ko nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, ariko ko hakomeje gukazwa […]
DJ Toxxyk yakatiwe gufungwa umwaka n’igice

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumutegeka gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho. Icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, gishingiye ku byaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora […]
Hakimi ntashaka ko akurikiranwaho gufata ku ngufu

Myugariro wa Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, ari mu bihe bikomeye nyuma y’uko urukiko rwo mu Bufaransa rukomeje gusuzuma dosiye aregwamo gufata ku ngufu Umukobwa w’imyaka 24. Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rw’ubujurire rwa Versailles ruri gusuzuma ubusabe bwa Hakimi bwo gutesha agaciro uru rubanza mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu buryo bwimbitse. […]
Urugendo rwa Guardiola na Manchester City rwageze ku iherezo

Umunya-Espagne Pep Guardiola agiye kuva ku nshingano zo gutoza ikipe ya Manchester City, nyuma y’imyaka 10 yari ayimazemo, nk’uko iriya kipe yabyemeje. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko azasoza inshingano ze muri iyi mpeshyi, nyuma yo gutwarana na yo ibikombe 20. Ni ibikombe birimo bitandatu bya Shampiyona y’u Bwongereza na kimwe cya UEFA Champions league. Man […]
Abanyamakuru bahembwa urusenda nubwo bize cyane

Mu gihe umwuga w’itangazamakuru ukomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no kugeza amakuru ku baturage, ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwagaragaje ko abanyamakuru benshi babayeho mu buzima bugoye nubwo bafite amashuri menshi. Raporo yiswe 2026 Rwanda Media Sector Mapping yerekanye ko abarenga 78% by’abanyamakuru bakora umwuga bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, […]
Abagize Unity Club Intwararumuri bahuriye mu Nama ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu, Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abandi bashyitsi batumiwe bahuriye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika. Iyi nama iri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitabiriwe n’abarenga 500 barimo abo mu nzego za Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, sosiyete sivile n’abahagarariye urubyiruko. Muri iyi nama, hateguwe ingingo […]
Minisitiri Nduhungirehe yajyanye kwa Mohammed VI ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yajyanye muri Maroc ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye umwami Mohammed VI wa kiriya gihugu. Nduhungirehe uri muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika aho yitabiriye inama ya kabiri y’Abaminisitiri ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa, ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi […]
Masisi: Imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC yongeye gusatira Rubaya

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 22 Gicurasi 2026, imirwano ikaze yongeye gutangira, hagati y’Ingabo za Congo, zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, n’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 muri Teritwari ya Masisi. Iyi mirwano iravugwa muri Chugi no kuri axe ya Kinigi, ku misozi ireba Kinigi na Kavuta, muri Gurupoma ya Kibabi, byibura mu birometero 30 uvuye Rubaya. […]
Tchad: Urukiko rwagumijeho igihano cyahawe Succès Masra wahoze ari minisitiri w’intebe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi, Urukiko rw’Ikirenga i N’Djamena rwanze ubujurire bwatanzwe n’itsinda ry’abanyamategeko bunganira uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Succès Masra, bityo rukomeza igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwibasira abanyamahanga,” “kwifatanya n’abagizi ba nabi,” n “” ubufatanyacyaha mu bwicanyi. “ Kuri […]
Nyuma y’u Rwanda, Uganda na yo yafunze imipaka iyihuza na RDC

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege hagati yayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse inafata izindi ngamba zikomeye ku mipaka ihuza ibi bihugu byombi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana abantu benshi muri RDC. Izi ngamba zije nyuma y’aho u Rwanda na rwo rufashe icyemezo cyo gufunga […]
AFC/M23 yongeye gufata Kinigi na Kaniro mu gihe FARDC igenzura Katoyi centre

Amakuru aturuka ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko ku wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi 2026, abarwanyi ba AFC/M23 bahagaritse igitero cyagabwe na FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko amakuru aturuka atangazwa n’imiryango itegamiye kuri leta agera kuri Kivu Morning Post avuga, guhera ku mugoroba […]
RDC: Abaturage bariye karungu batwitse ahavurirwa Ebola

Abaturage bariye karungu batwitse igice cy’ibitaro biri mu gace kiganjemo Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abo mu muryango hamwe n’inshuti z’umusore bikekwa ko yishwe n’iyo virusi bari babujijwe gutwara umurambo we ngo bajye kuwushyingura. Uwitwa Luc Malembe Malembe, umunyapolitiki wo muri ako gace agaruka ku byo yaboneye ku bitaro […]