Umunya-Espagne Pep Guardiola agiye kuva ku nshingano zo gutoza ikipe ya Manchester City, nyuma y’imyaka 10 yari ayimazemo, nk’uko iriya kipe yabyemeje.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko azasoza inshingano ze muri iyi mpeshyi, nyuma yo gutwarana na yo ibikombe 20. Ni ibikombe birimo bitandatu bya Shampiyona y’u Bwongereza na kimwe cya UEFA Champions league.
Man City yavuze ko n’ubwo uriya munya-Espagne agiye kuva ku nshingano zo kuyitoza, azakomeza gukorana na yo nk’umujyanama ku mishinga itandukanye.
Guardiola yavuze ko nyuma yo gutandukana n’iriya kipe urukundo ayifitiye ruzahoraho, ariko yirinda kuvuga impamvu yatumye ahitamo kugenda.
Ati: “Abafana ntibampamagare ngo mbabwire impamvu mvuye hano. Nta mpamvu ihari, ariko mu mutima wanjye nzi ko ari igihe cyanjye. Nta kintu gihoraho… Ibyiyumvo, abantu, amateka n’urukundo mfitiye Manchester City bizahoraho iteka.”
Yakomeje avuga ko Manchester City n’umujyi wa Manchester byamubereye nk’iwabo, ashimira abafana, abakinnyi n’abakozi bose bamubaye hafi mu rugendo rwe rw’imyaka 10.
Mu gihe cye muri City, Guardiola yahinduye cyane imikinire y’iyi kipe, ayigeza ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi.
Man City yavuze ko asize umurage uzahora wibukwa nk’igihe cy’amateka adasanzwe mu mupira w’amaguru.


