Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi 2026 saa 00:15, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu mu gace gatuwe cyane muri Rubaya hakoreshejwe drone y’intambara ya CH4.
Iki gitero cy’ubunyamaswa kandi cyagabwe nkana cyateje impfu z’inzirakarengane nyinshi kandi gisenya amazu ndetse n’imitungo y’abaturage nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23.
Andi makuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko kimwe mu bisasu cyaguye ku nzu y’abashyitsi (Guest House).
AFC/M23 ivuga ko yamagana byimazeyo ubu bwicanyi buteye ubwoba bwateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bwibasiye abaturage b’inzirakarengane.
Iri huriro rirwanya ubutegetsi rirahamagarira Abanyekongo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga gutanga ubuhamya kuri iyi ntambara rishozwaho na Kinshasa, kandi ryongera gushimangira ko ryiyemeje kurengera no kurinda abaturage b’abasivili.


