20260525_070223_copy_768x636

Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyongeye kuraswaho na drone 

Sangiza iyi nkuru

Ikibuga cy’indege cya Bangoka giherereye mu mujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 24 cyagabweho ibitero bya drone.

Mu ma saa 18:00 ni bwo iki kibuga cyagabweho ibitero.

Abanyamakuru n’ibitangazamakuru byegereye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko drone ebyiri zahanuriwe kuri iki kibuga mbere y’uko zihamya intego yazo.

Icyakora andi makuru avuga ko kiriya gitero cyasize ikigo cyahurizwagamo ibitero bya drone by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gisenywe. Bivugwa kandi ko hari abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Congo Kinshasa baba bishwe.

Nyuma y’iki gitero, ingendo z’indege ziva n’izijya kuri kiriya kibuga zabaye zihagaritswe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ababa barashe kuri kiriya kibuga, gusa ni ubwa gatatu kirashweho kuva uyu mwaka wa 2026 watangira.

Mu nshuro ebyiri zabanje umutwe wa AFC/M23 wigambye ko ari wo wari inyuma y’iraswa ryacyo.

Byari nyuma yo gushinja ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa kucyifashisha mu kugaba ibitero mu duce uriya mutwe ugenzura, by’umwihariko mu hantu hasanzwe hatuwe n’abaturage benshi.

Ingabo za Leta zimaze iminsi zarakajije ibitero bya drone mu bice M23 igenzura.

Birimo ibimaze iminsi byibasira igice cya Minembwe, gusa mu minsi ibiri ishize izi ngabo zanagabye ibitero bikomeye bya drone mu duce twa Rubaya na Rumangabo.

Ni ibitero bikunze guhitana ubuzima bw’abaturage benshi, ndetse mu minsi yashize abishwe na byo barimo Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23 cyo kimwe n’Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) wiciwe mu gitero cya drone yarashe mu mujyi wa Goma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *