U Burusiya bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero bukomeje kwita “ibitero byateguwe kandi bikurikirana” ku bikorwa bya gisirikare n’inganda zikora intwaro muri Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, bunasaba abanyamahanga bose kuhava byihuse.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ku wa 25 Gicurasi 2026, ivuga ko ibyo bitero ari igisubizo ku gitero cya drones Ukraine yagabye mu cyumweru gishize mu gace ka Starobilsk gaherereye muri Luhansk igenzurwa n’u Burusiya, cyahitanye nibura abantu 18.
Moscou yavuze ko Ukraine imaze kongera ubushobozi bwayo mu ntambara ikoresha drones, cyane cyane mu kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu n’ibindi bikorwa by’u Burusiya. U Burusiya bwo bukomeje kwita ibyo bitero “iterabwoba”, bukabisubizanya ibisasu bya missiles na drones.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yavuze ko igitero cya Starobilsk cyabaye “igitonyanga cya nyuma”, bityo ko igihugu kigiye gutangiza ibitero bikomeye bizibasira ahakorerwa drones, aho n’aho zitegurirwa gukoreshwa.
Iryo tangazo ryavuze ko ibyo bikorwa “biri muri Kyiv hose”, ari yo mpamvu abanyamahanga, harimo abadipolomate n’abakora mu miryango mpuzamahanga, basabwe guhita bava muri uwo mujyi.
U Burusiya kandi bwasabye abaturage ba Kyiv kwirinda kwegera ibikorwa bya gisirikare n’ibiro bya Leta kuko bishobora kugabwaho ibitero.
Nyuma y’aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, amusaba gukura abakozi ba Ambasade ya Amerika muri Kyiv mbere y’ibi bitero.
Lavrov yavuze ko ibyo bikorwa by’u Burusiya ari igisubizo ku “bitero by’iterabwoba bya Kyiv bikomeje kwibasira abaturage n’ibikorwa by’abasivili ku butaka bw’u Burusiya.”
Ukraine yahakanye ibyo birego, ivuga ko itigeze igaba igitero ku icumbi ry’abanyeshuri ryavuzwe i Starobilsk, ahubwo ko yari yibasiye umutwe wihariye w’abakoresha drones.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yasabye ibihugu bifatanyije na Ukraine kutagwa mu mutego w’“iterabwoba n’igitutu cy’u Burusiya.”
Nubwo bimeze bityo, u Burusiya bumaze iminsi bugaba ibitero bikomeye kuri Kyiv no mu nkengero zayo. Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu nibura bane bishwe naho abarenga 60 barakomereka mu bitero by’amasasu na drones.
Ku Cyumweru, Moscou yanemeje ko yakoresheje missile ya hypersonic yitwa Oreshnik, ishobora no gutwara intwaro za nucléaire. Ni ubwa gatatu iyo missile ikoreshwa kuva intambara yatangira imyaka ine ishize.
Mu burasirazuba bwa Ukraine, cyane cyane mu duce twa Kharkiv na Donetsk, abayobozi ba Ukraine batangaje ko hari abandi bantu bishwe n’ibitero by’u Burusiya ku wa Mbere.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, aherutse kuvuga ko ibitero igihugu cye kigaba ku nganda za peteroli n’iza gisirikare z’u Burusiya “bifite ishingiro ryuzuye”, nyuma y’uko igitero cy’u Burusiya gisize abantu 24 bapfiriye mu nyubako y’amagorofa i Kyiv.


