Abaganga bakorera ku mirongo y’imbere mu rugamba rwo kurwanya Ebola muri Congo, basanzwe bahanganye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze, kuri ubu bagomba no guhangana n’ibitero byibasira ibigo byabo ndetse n’abarwayi batoroka mu gihe virusi ikomeje gukwirakwira.
Nibura ibitero nk’ibi bitatu byabereye mu ntara yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC ya Ituri, ahavuzwe abantu ba mbere banduye Ebola, harimo bibiri muri week end byibasiye ibitaro bimwe bituma abarwayi bakabakaba 20 bahunga.
Ibyo bitero byibutsa urugomo rukabije rwibasiye ibigo nderabuzima mu gihe cy’icyorezo cya 2018-2020 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abakozi mu by’ubuzima barenga 25.
Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko ibitero bimwe byagabwe n’abasivili barakaye kubera kutabasha gushyingura ababo cyangwa bemeza ko iki cyorezo ari igihimbano.


