05547baf08ec4733

Museveni yanenze abayobozi bishimira Arsenal aho kwita ku bibazo by’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yanenze abayobozi n’abaturage bari mu byishimo byo kwizihiza intsinzi ya Arsenal F.C. muri Premier League, abasaba gushyira imbere gukemura ibibazo by’ubukene n’imibereho y’abaturage babo.

Ibi Museveni yabivugiye mu muhango wo gutangiza Inteko Ishinga Amategeko ya 12 wabereye i Kololo ku wa 25 Gicurasi 2026.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko yatunguwe no kubona abantu bamuhamagarira kujya kwizihiza intsinzi ya Arsenal kandi hari abaturage benshi bagihanganye n’ubukene.

Yagize ati: “Hari abantu bampamagaye bansaba kujya mu birori bya Arsenal. Narababajije nti Arsenal ni iki? Ni ikipe yo mu Burayi. Twizihiriza iki kandi abaturage bacu bagifite ibibazo byinshi?”

Museveni yavuze ko na we yigeze gukina umupira w’amaguru ariko aza gushyira imbere urugamba rwo kubohora igihugu no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Nakundaga umupira cyane, ariko nkiri muri Uganda nahisemo gushyira imbere ikibazo cy’ubukene, imirimo n’iterambere ry’abaturage.”

Perezida Museveni yanaburiye abaminisitiri n’abandi bayobozi ko bashobora kwirukanwa mu kazi nibaramuka badakurikiranye neza gahunda za leta zigamije kurwanya ubukene.

Yavuze ko amafaranga menshi yashowe muri gahunda zo guteza imbere abaturage, ariko bamwe mu bayobozi bakaba badakurikirana uko akoreshwa.

Ati: “Ninsanga warirengagije abaturage bawe kandi uri umuyobozi, nzagukuraho.”

Uganda izwi nka cyimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite abafana benshi ba Arsenal, aho ibihumbi by’abakunzi b’iyo kipe byari byahuriye mu birori byo kwizihiza igikombe cya Premier League ikipe yabo yegukanye nyuma y’imyaka 22.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *