20210814_MAP003_0

Amerika yemereye TotalEnergies na ExxonMobil gukomeza gukorana na RDF

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye ibigo bya TotalEnergies na ExxonMobil uburenganzira bwihariye bwo gukomeza gukorana n’ingabo z’u Rwanda zikorera muri Mozambique, bitandukanye n’ibihano kiriya gihugu cyafatiye izo ngabo.

Africa Intelligence dukesha iyi nkuru ivuga ko uruhushya rw’uko biriya bigo bigomba gukomeza gukorana na RDF rwatanzwe n’Urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura ibihano (OFAC), mu ntangiriro za Mata 2026.

OFAC yemereye ziriya sosiyete zicukura Peteroli na Gaze gukomeza gucungirwa umutekano n’abasirikare b’u Rwanda bari mu ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Cabo Delgado isanzwe ibamo imishinga minini ya gaze irimo Mozambique LNG icungwa na TotalEnergies ndetse na Rovuma LNG ya ExxonMobil, ikaba ifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari.

Nk’uko Africa Intelligence ibivuga, ayo masosiyete yombi ntiyifuza gukomeza ibikorwa byayo adafite uburinzi bw’ingabo z’u Rwanda, zimaze igihe zaragize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado kuva zoherejweyo muri Nyakanga 2021.

Ingabo za Mozambique ziracyagaragazwa nk’izitagira ubushobozi buhagije bwo gusimbura RDF muri ako gace kugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Islamic State.

Amakuru kandi avuga ko ExxonMobil yakoze ubuvugizi bukomeye kugira ngo ibihano bya Amerika bitagira ingaruka ku mikoranire yayo na RDF.

Mu bo yifashishije harimo Walter Kansteiner wahoze ari umunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika ushinzwe Afurika ku butegetsi bwa George W. Bush, ubu akaba ashinzwe ibikorwa bya ExxonMobil muri Afurika.

Bivugwa ko ExxonMobil yasabye ko RDF yakomeza kuba muri Mozambique mu gihe cyose hazaba hakiri ibikorwa byo kubaka ibikorwa byo gutunganya gaze ku kirwa cya Afungi, icyifuzo cyaje kwemerwa.

Kuva muri Werurwe 2026, u Rwanda rwatangiye gutanga ubutumwa bugaragaza ko rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe ubutumwa bw’ingabo zarwo bwaba butagiterwa inkunga n’ibihugu byungukira kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado.

Byari nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye RDF n’abayobozi bakuru bayo, nyuma yo kubashinja kugirana imikoranire n’umutwe wa AFC/M23 uri mu ntambara n’ingabo

 

rwaba rutagihabwa ubufasha n’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi.

 

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko u Rwanda rutacyivanye ingabo zarwo muri Mozambique, bijyanye no kuba Leta y’iki gihugu yaremeye gutera inkunga ibikorwa by’ingabo zoherejwe muri kiriya gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *