Abana babiri b’impanga ba Vianney Kazarama bari bamaze igihe bafunzwe nyuma yo gushinjwa “gutunga imbunda no gutanga amakuru i Kigali”, bamaze kurekurwa nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza.
Aba basore bari mu bamaze igihe bavugwaho guhohoterwa n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa AFC/M23, ushinjwa gukoresha nabi ububasha bwe mu gufunga no gukorera iyicarubozo bamwe mu basirikare n’imiryango yabo.
Uwari wahaye amakuru yashinje uwo mukuru w’ubutasi ko “uriya mugabo yatuzanyemo amatiku, yafunze ba commanders, kuri gereza afunga abantu ntibaboneke. Ubu dufite cases nyinshi z’abantu bazaturega intambara nirangira. Yishe abantu yarabamaze. Uriya mugabo nta commander n’umwe yubaha.”
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko ubwo abo basore bari bafunzwe bamwe mu bayobozi ba gisirikare batari bishimiye uburyo bafunzwemo.
Umwe mu bazi iby’ifungwa ryabo yaherukaga kubwira iki gitangazamakuru ko bari bamaze igihe mu buzima bubi bwo gufungwa, ndetse umwe muri bo akaba yarakubiswe bikomeye kugeza akuwe amenyo.
Yagize ati: “Umwe yaramukubise amenyo yose amushira mu kanwa, ubu bamushyize ibyuma mu kanwa, ubu yarwaye kanseri yo mu kanwa kubera ibyuma bamushyizeho.”
Amakuru kandi avuga ko ikibazo cy’abo bana cyari cyaranagejejwe kuri Gen. Sultani Makenga ukuriye ingabo za AFC/M23 wagaragaje ko baziraga ubusa.
Ni nyuma yo gufatwa bagafungwa bazira kuba umwe muri bo yaragaragaye mu mashusho arashisha imbunda, ubwo yari kumwe n’umusirikare w’ipeti rya Major urinda Makenga bari mu birori byo kurasa umwaka.
Usibye bariya basore, hari amakuru kandi avuga ko bamwe mu bafite aho bahuriye n’umuryango wa Kazarama bakomeje gushaka uburyo bwo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera impungenge z’umutekano wabo.
Isoko ya BWIZA yagize iti: “Mu bigaragara umuryango wa Kazarama ntabwo awukeneye. Abafitanye isano na we bose barwaye ihungabana, abandi bari gushaka uko bajya i Burayi kwihishayo, ndetse hari n’abamaze kugenda batifuza kuzagaruka muri Congo.”
Ubwo BWIZA yageragezaga kuvugisha ubuyobozi bwa AFC/M23 kuri aya makuru, nta gisubizo yahawe.
BWIZA ubwo yabazaga Kazarama, yirinze kugira icyo abitangazaho, avuga ko ahugiye mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gusaba Abanyarwanda bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo gutahuka mu gihugu.
Ni ubukangurambaga bumaze gutuma abarenga 500 batashye.


