Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakoze impinduka nto zitunguranye muri Guverinoma yari amaze iminsi itatu ashyizeho.
Muri izi mpinduka, Dr. Jane Ruth Aceng wari wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga yagizwe Minisitiri ushinzwe guhuza Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, abisikana na Kasule Lumumba wari wahawe izo nshingano.
Izi mpinduka zaje nyuma y’amasaha make hagaragaye impungenge z’amategeko ku kuba Lumumba yaragizwe Minisitiri ushinzwe guhuza Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, nyamara atari mu badepite bagize inteko ya 12 ya Uganda.
Muri Guverinoma nshya Perezida Museveni yari yashyizeho mu ntangiriro z’iki cyumweru, Aceng yari yagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Ubuzima.
Uyu yaherukaga gushimira Perezida Museveni wari wamuhaye ziriya nshingano nshya, gusa ku mugoroba wo ku wa Gatatu yavuze ko yahinduriwe imirimo.
Ati: “Nishimiye icyizere Perezida Yoweri Museveni yangiriye cyo kumpindura akangira ushinzwe guhuza Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma kuva muri 2026 kugeza muri 2031. Niyemeje kudasinzira, gutanga Serivisi zuje ikinyabupfura no guharanira ubumwe mu nteko.”
Lumumba na we mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yemeje ko yagizwe Minisitiri wa ICT, ashimira Museveni wamugiriye icyo cyizere.


