000_46DE3T2-1751645161

Ni iki cyiri mu masezerano u Rwanda rwasinyanye n’Uburusiya?

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye n’u Burusiya mu rwego rw’ikoranabuhanga rya nuclear, intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu rugendo rwo guteza imbere ubushakashatsi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga rigezweho mu gihugu.

Aya masezerano yasinywe ku wa 19 Gicurasi 2026 mu nama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu bijyanye n’ingufu za nuclear yabereye i Kigali. Arimo ubufatanye mu buvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nuclear, amahugurwa y’abanyeshuri n’abahanga, ndetse n’ubushakashatsi bushobora kuvamo ikigo cyihariye cya siyansi n’ikoranabuhanga rya nuclear.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihugu kiri gukora inyigo zizatuma hashyirwaho ikigo cya siyansi n’ikoranabuhanga rya nuclear ndetse n’umushinga w’inganda nto zikoresha ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs).

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rutishingikiriza ku gihugu kimwe gusa, kuko rwashyize umukono no ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwa nuclear na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’ibigo byo muri Afurika y’Epfo na Autriche.

Mu rwego rwo gutegura ejo hazaza, bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda bamaze koherezwa mu Burusiya kwiga ibijyanye n’ubwubatsi n’imikorere y’ikoranabuhanga rya nuclear, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abahanga b’Abanyarwanda bazayobora uyu mushinga mu myaka iri imbere.

Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano agaragaza uburyo ibihugu bya Afurika bikomeje kwagura imikoranire yabyo n’ibihugu bitandukanye, aho bitakishingikiriza gusa ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Prof. Macharia Munene, impuguke mu bya dipolomasi, avuga ko ibihugu byinshi bya Afurika biri kubona u Burusiya nk’umufatanyabikorwa utanga amahugurwa n’ishoramari adashyiraho ibisabwa byinshi bya politiki.

Mu gihe u Bushinwa, Amerika n’ibihugu by’i Burayi bikomeje guhatanira ijambo muri Afurika, u Rwanda rwo rukomeje politiki yo gukorana n’impande zose hagamijwe kugera ku nyungu zarwo z’iterambere.

Nubwo ibikorwa bya nuclear bisaba imyaka myinshi n’ishoramari rinini mbere yo gutangira gutanga umusaruro, abahanga bavuga ko kuba igihugu gitangiye gutegura ibikorwa nk’ibi ari ikimenyetso cy’icyerekezo cyacyo mu rwego rwa siyansi n’ikoranabuhanga.

Mu Rwanda, ibikorwa bya nuclear biteganyijwe kuzafasha cyane cyane mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, mu bushakashatsi bwa siyansi no mu guhugura abahanga bashya.

Aya masezerano ahurirana n’icyerekezo cya Leta cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Guverinoma ivuga ko gukorana n’ibihugu bitandukanye bizafasha u Rwanda kwihutisha iterambere no kuba igicumbi cy’ubushakashatsi n’udushya mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *