Kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nzeri 2016 nibwo imirambo y’Abarundi babiri baherutse kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Burundi, ariko amakuru aturuka ku Ruhwa akaba avuga ko abayobozi ku ruhande rw’u Burundi babanje kwanga kwakira iyi mirambo.
Aya makuru dukesha SOS Média Burundi avuga ko imirambo y’aba barundi barasiwe mu Rwanda, aho bari baje gukora ubucuruzi mu buryo butemewe, yagejejwe kuri uyu wa Gatanu ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.
Amakuru akomeza avuga ko umuyobozi w’Intara ya Cibitoke yabanje kewanga kwakira iyi mirambo akaza kwemera ko yakirwa nyuma y’amasaha.
IMAGES-LIVE – Corps de Ruhwa : le gouverneur de #Cibitoke refuse de réceptionner les dépouilles #Burundi #Rwanda pic.twitter.com/093him0Gxw
– SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) September 2, 2016

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko iyo mirambo yagejejwe ku Ruhwa kuri uyu wa Gatanu, ishyikirizwa abashinzwe umutekano, aho bivugwa ko iyi mirambo yari iherekejwe n’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali.
INFO – Ruhwa : le gouverneur de #Cibitoke accepte finalement les dépouilles https://t.co/7DiHd5A3AS #Burundi #Rwanda pic.twitter.com/KeMCV1PlPu
– SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) September 2, 2016

OP1 Pierre Nkurikiye yavuze ko aba Barundi bari bambutse umupaka bagiye gucuruza intoryi mu bwihisho mu Rwanda ari abantu 9, bakaba barambutse umupaka nka saa cyenda n’iminota 40 mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa Gatatu.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col René Ngendahimana nawe yemeje aya makuru, asobanura ariko ko byatewe nuko ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka zababonye zababaza abo ari bo bakanga gusubiza bakaraswa.
Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




