Cibitoke: Ubuyobozi ngo bwabanje kwanga kwakira imirambo y’Abarundi biciwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nzeri 2016 nibwo imirambo y’Abarundi babiri baherutse kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Burundi, ariko amakuru aturuka ku Ruhwa akaba avuga ko abayobozi ku ruhande rw’u Burundi babanje kwanga kwakira iyi mirambo.

CrWDhCQUkAAhiWP Aya makuru dukesha SOS Média Burundi avuga ko imirambo y’aba barundi barasiwe mu Rwanda, aho bari baje gukora ubucuruzi mu buryo butemewe, yagejejwe kuri uyu wa Gatanu ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

CrWHEQ5VUAULKgW

Amakuru akomeza avuga ko umuyobozi w’Intara ya Cibitoke yabanje kewanga kwakira iyi mirambo akaza kwemera ko yakirwa nyuma y’amasaha.

CrWHEQ4VUAETW3X
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko iyo mirambo yagejejwe ku Ruhwa kuri uyu wa Gatanu, ishyikirizwa abashinzwe umutekano, aho bivugwa ko iyi mirambo yari iherekejwe n’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali.

CrXT5v9XYAEQyYE
Nyuma yo kwakira iyi mirambo hakurikiyeho gushyingura

OP1 Pierre Nkurikiye yavuze ko aba Barundi bari bambutse umupaka bagiye gucuruza intoryi mu bwihisho mu Rwanda ari abantu 9, bakaba barambutse umupaka nka saa cyenda n’iminota 40 mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa Gatatu.

CrWrUT5WAAERYNa

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col René Ngendahimana nawe yemeje aya makuru, asobanura ariko ko byatewe nuko ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka zababonye zababaza abo ari bo bakanga gusubiza bakaraswa.

Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *