HJrbwq-W8AQ_C6P

Gen. Mubarakh yakiriye ikipe ya APR FC n’abafana mu birori byo gusangira

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, uyu munsi yakiriye abakinnyi ba APR FC, abatoza, abagize itsinda ry’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana bayo mu birori byo gusangira byabereye kuri Mess ya Ofisiye bakuru, Kimihurura.

HJrbwrwXYAAoA8w

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’Inkeragutabara n’abandi bayobozi bakuru muri RDF, cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro APR FC kubera umusaruro udasanzwe yagezeho mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

HJrbwroXsAQk0FH

Iyi kipe yanditse amateka yegukana ibikombe bitatu bikomeye ari byo Igikombe cya Shampiyona ya BK Premier League, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

HJrbwrCWwAUHwPB

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *