Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje kuri iki Cyumweru gishize, ko umubare w’abanduye Ebola wemejwe wiyongereye bagera kuri 282 nyuma y’ibisubizo 19 bishya by’ibizamini.
Nk’uko imibare yatanzwe na minisiteri y’itumanaho ibigaragaza, mu ntara ya Ituri hagaragaye abantu 264 banduye byemejwe, 15 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na batatu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Minisiteri y’itumanaho kandi nk’uko tubikesha Reuters, yavuze ko muri abo bantu banduye byemejwe harimo 42 bapfuye.


