RTS72DF0

U Rwanda rwatsinzwe urubanza rwarezemo u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko ruhoraho rw’Ubukemurampaka rwatangaje ko u Bwongereza butagomba kwishyura u Rwanda miliyoni mirongo z’amapound kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe.

Uru rwego ruherereye i La Haye rwavuze ko rwanze ibirego byose by’imari byatanzwe n’u Rwanda, ruvuga ko u Bwongereza bugikeneye kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ⁠ yahagaritse mu 2024.

Nyuma yo gutangira imirimo muri uwo mwaka, Starmer yavanyeho gahunda yo kohereza abimukira ya guverinoma y’aba conservateurs, aho u Rwanda rwagombaga kwishyurwa kugirango rwakire abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, inyandiko z’urukiko zerekana ko Kigali yasabaga byibuze miliyoni 60 z’amapound (miliyoni 80 $).

Urukiko rwavuze ko inteko y’abacamanza batatu yasanze, ku bwiganze bwa benshi, ko mu Gushyingo 2024, u Rwanda mu nyandiko yoherejwe mu buryo bwa dipolomasi rwaremeye “kureka amafaranga y’inyongera y’u Bwongereza muri Mata 2020 ⁠ na Mata 2026”.

Amakuru arambuye yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ariko urukiko rwavuze ko umwanzuro wafashe ku itariki ya 15 Gicurasi.

Mbere yo kuva mu masezerano k’u Bwongereza, abantu bane gusa ni bo bagiye ku bushake mu Rwanda binyuze muri ayo amasezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *