HJ_7lh6XAAEGxOC

Gen. Mubarakh yakiriye abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh, kuri uyu wa Kane, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.  Bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rwatangiye ku wa 1 Kamena 2026.

B06I9295.jpg

Mu kiganiro yagiranye n’iri tsinda, Gen Mubarakh yashimiye Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’u Buhinde ndetse anashima ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde. Yagize ati: “Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye kandi bugenda burushaho kwaguka hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, umubano ushingiye ku kubahana, ubucuti, no guharanira amahoro, umutekano n’iterambere.”

Yagaragaje ko umubano umaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi wagiriye akamaro kanini RDF, cyane cyane binyuze mu mahugurwa abasirikare b’u Rwanda bahawe mu mashuri ya gisirikare akomeye yo mu Buhinde.

General Mubarakh yanavuze ko RDF itewe ishema no kwagura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’inzego za gisirkare z’ibihugu byombi, cyane cyane mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura gutangiza ku mugaragaro Kaminuza nkuru ya Gisirikare.

B06I9366.jpg

Mu ijambo rye, Brigadier Rajneesh Mohan, Umunyamabanga w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, yashimiye uburyo bakiriwe mu ruzinduko rwabo mu Rwanda.

Yavuze ko uru rugendo rwabafashije gusobanukirwa neza ibikorwa bya RDF byo gukomeza kongera ubunyamwuga mu ngabo ndetse n’uruhare rwayo mu mutekano wo mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Yanashimangiye ko basobanukiwe byinshi ku iterambere ry’inzego z’imiyoborere mu Rwanda n’urugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo.

HJ 7ljCWYAAmiiP

Iri tsinda riteganyijwe gusoza urugendo rwaryo rw’amasomo ku wa 6 Kamena 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *