arton166955-faee4

Litiro ya mazutu yiyongereyeho arenga Frw 700

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize igiciro cya Mazutu gitumbagiye, mu gihe icya lisansi cyagumye uko cyari gisanzwe.

RURA mu itangazo yasohoye, igiciro cya Lisansi cyagumye kuri Frw 2,938, mu gihe icya mazutu cyageze kuri Frw 2,927 kivuye kuri 2,205.

Ibi bivuze ko litiro ya mazutu yazamutseho Frw 722 ugereranyije n’ibiciro RURA yari yashyizeho ku wa 16 Mata 2026.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yasobanuye ko aya mavugurura y’ibiciro bishya bitangira kubahirizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena “ashingiye ku mpinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga hanitabwa ku ngamba za Leta zigamije gukomeza kubungabunga urwego rw’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka ku bukungu no ku baturage.”

RURA kandi yagaragaje ko ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko.

Iyi nkunga igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka zishobora kugera ku bukungu muri rusange, nk’uko RURA ikomeza ibisobanura.

N’ubwo mazutu yazamutse, ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba uko bisanzwe nta gihindutse.

RURA ivuga ko Ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga servisi z’ingendo ku bicirio bibereye abaturage.

Rwunzemo ko ruzakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya servisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *