HKJK7JiWIAAx7H2

Senegal: Umunyamabanga Mukuru wa FPR yagiranye ibiganiro na Ousmane Sonko

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ushize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyaka PASTEF ryo muri Senegal, Hon. Ousmane Sonko.

HKJK7JhXkAAntmZ

Sonko, ubu ni Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal uherutse kuvanwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe kubera ubwumvikane bucye hagati ye na Perezida Diomaye Faye babarizwa mu ishyaka rimwe.

HKJK7JjW8AAWiei

Amb. Bazivamo yamugejejeho ubutumwa bw’ishimwe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, bujyanye n’Inama Nkuru ya mbere y’Ishyaka PASTEF anamushimira ubutumire bwa FPR muri iyo Nama Nkuru.

Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kubaka umubano hagati y’imitwe yombi ya Politiki, no kubaka umubano uhamye hagati y’u Rwanda na Senegal.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *