Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wahakanye amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko mu Minembwe habereye imirwano yahuje ingabo za RDF, abarwanyi ba AFC/M23 n’uyu mutwe ukorera mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo yashyize hanze ku wa 7 Kamena 2026, Twirwaneho yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira ngo buyobye uburari ku bibazo by’umutekano n’ibitero bikomeje kugabwa ku baturage bo muri Minembwe.
Uyu mutwe watangaje ko mu minsi ishize hari ibikorwa byo gukwirakwiza amakuru avuga ko habayeho imirwano hagati y’ingabo “zifatwa nk’iza RDF na M23” n’ingabo za Twirwaneho, ariko ushimangira ko nta na kimwe muri ibyo cyigeze kiba.
Wagize uti: “Ntabwo habayeho imirwano iyo ari yo yose y’ubwo bwoko mu Minembwe. Nta n’aho ingabo za RDF zigeze zigaragara muri aka gace.”
Twirwaneho ivuga ko ayo makuru agamije kurangaza amahanga no guhisha ibikorwa bya gisirikare ivuga ko bikomeje gukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’ihuriro rigizwe n’ubutegetsi bwa RDC n’u Burundi.
Twirwaneho yavuze ibi, mu gihe mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kamena, Minembwe yongeye kugabwaho ibitero bya drone byahitanye abantu babiri bikanakomeretsa abandi barindwi.
Uyu mutwe ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba inyuma y’ibi bitero, n’ubwo uruhande rwa Leta ya RDC rutaragira icyo rutangaza kuri ibyo birego.
Waboneyeho gusaba Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe, uw’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukora iperereza ku bibazo by’umutekano biri muri Minembwe no gufata ingamba zo kurinda abaturage.


