Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yahagaritswe ku mirimo ye kandi bihita bitangira kubahirizwa nk’uko urwego nyobozi rw’urukiko rwatangaje ku wa Mbere mu masaha akuze.
Ihagarikwa rya Khan rije nyuma y’amezi 18 y’iperereza ryakozwe ku nkuru z’umuntu umwegereye wamushinje imyitwarire y’ubusambanyi.
Mu kugira icyo bavuga kuri iki cyemezo abunganira Khan bavuze ko “kinyuranyije n’amategeko kandi kidashyigikiwe n’ibimenyetso.”
Ni ibihe birego ashinjwa?
Ibirego bishinja Khan byashyikirijwe bwa mbere urwego rwigenga rushinzwe imyitwarire rw’urukiko mu myaka irenga ibiri ishize.
Khan bivugwa ko yagiye atoteza inshuro nyinshi umukozi w’umugore wa ICC mu gihe kinini.
Kopi ya raporo yakozwe n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kugenzura serivisi z’imbere mu muryango (OIOS) yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, ivuga ko “yigeze kugirana imibonano mpuzabitsina itumvikanweho (n’umukozi) mu biro bye, aho atuye, ndetse no mu gihe yari mu butumwa.”
Amakuru yageraga mbere ku Biro Ntaramakuru Reuters, avuga ko raporo y’abashinzwe iperereza b’Umuryango w’Abibumbye yasanze ngo hari “ishingiro ry’ukuri” ku birego by’ubusambanyi.
Icyakora, raporo ya kabiri y’abacamanza batatu basuzumye ibyavuye mu iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko ibimenyetso bidahagije kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego “nta gushidikanya na gato.”
Khan yahakanye inshuro nyinshi amakosa yose ashinjwa. Yari yabaye avuye ku mirimo muri Gicurasi 2025 ategereje ibizava mu iperereza kandi nta cyaha yari yaregwa kugeza ubu.
Uyu mushinjacyaha yari amaze iminsi atabanye na bimwe mu bikomerezwa kuri iyi Isi birimo Perezida Putin na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bombi yashyiriyeho impapuro zo gutabwa muri yombi.
ICC kandi isanzwe itavuga rumwe na Amerika itemera uru rukiko, na Trump by’umwihariko utarishimiye izo mpapuro zo guta muri yombi Netanyahu.


