Ikipe ya APR FC, yatangaje ko yamaze kwakira Umunya-Argentine Pablo Morchón, Umutoza ugomba kungiriza Mohammed Adil Erradi muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.
Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama ni bwo umutoza Morchón wari umaze igihe ategerejwe mu Rwanda yageze i Kigali, abanza guca mu kato k’umunsi umwe yavuyemo ku munsi w’ejo.
Uyu mutoza w’imyaka 42 y’amavuko, uretse kungiriza umutoza Adil, azaba anashinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Aganira n’urubuga rwa APR FC, umutoza Pablo Morchón yavuze ko ashimishijwe cyane no gukomereza umwuga we w’ubutoza mu gihugu cy’u Rwanda cya mbere akandagijemo ikirenge ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: ”Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane kuri iyi si ariko cyane cyane mu gihugu cyiza cy’u Rwanda. Nkshimiye cyane amahirwe nahawe yo kuba nagirwa umutoza wungirije w’ikipe nziza nka APR FC, ndashimira ubuyobozi cyane ndetse n’umutoza Adil wangiriye icyo cyizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu.”
Yunzemo ati: ”Umutoza Adil yanganirije gahunda nziza iyi kipe ifite, ambwira ko ifite abakinnyi beza cyane b’abanyamwuga kandi bari ku rwego rwiza, akomeza ambwira ko mu Rwanda hari impano nziza zikeneye kuzamurwa kandi tuzaba dushyigikiwe n’abayobozi beza basobanukiwe umupira kandi bazaduha ikizakenerwa cyose. Nanjye namwumvise vuba maze mwizeza kuzakorana na we ngatanga umusanzu wanjye mu kuzamura izina APR FC.”
Mu ntego ikipe ya APR FC iheruka kwiha harimo gutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ibikinirwa mu karere ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions league.
Kuri iyi ngingo, umutoza Pablo yavuze ko na we azi uburemere bw’amarushanwa APR FC izitabira, bityo akazakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe izarusheho kwitwara neza.
Ati: ”Ndabizi ko tugomba kwitegura cyane kuko tuzakina amarushanwa akomeye, bakoze akazi keza umwaka ushize babasha kwegukana ibikombe bitatu kandi ndabibashimiye cyane, gusa mu mupira w’amaguru duhora twongera ku byiza dufite kugira ngo tugere ku birenzeho, ndabizeza ko tuzakora cyane kugira ngo tugere ku byiza byinshi, ni wo mupira w’amaguru ndetse ni bwo buzima tubayemo.”
Yunzemo ati: “Ikiruta byose ni ugukorera hamwe, ni ukugira ubwumvikane nk’ikipe kandi tukageragerageza kurinda ibyo tumaze kugeraho nta kabuza tuzagera ku ntego zacu.”
Pablo Morchón waje gusimburara Umunya-Maroc, Nabil Berkroui, yanyuze mu makipe atandukanye, nk’aho hagati ya 2007-2008 yari umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine, 2010-13 yari umutoza wongera imbaraga mu ikipe ya Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine, mu mwaka wa 2013-16 yaje kwerekeza mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani aho yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga w’ikipe ya Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo mu Buyapani.
Miri 2016-17 yaje gukomereza mu ikipe ya Royal Sporting Club Anderlecht yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.


