Uduce two muri Kigali, Nyamagabe na Nyamasheke twakuwe muri Guma mu Rugo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa 16 Kanama 2020 yatangaje ko guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 17, uduce tumwe two mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyamagabe no mu Karere ka Nyamasheke tuva muri Guma mu Rugo.

Utwo duce ni udukurikira:

Mu mujyi wa Kigali ni umudugudu wa Indamutsa, Intiganda na Tetero mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge.

Mu Karere ka Nyamagabe ni ahandi hose havuyemo umudugudu wa Gakoma uherereye mu Kagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka. Impamvu uyu mudugudu wagumye muri Guma mu Rugo ni uko inzego z’ubuzima zigikoramo isesengura, uzakurwamo igihe rizaba rigaragaje ko nta cyorezo kikihagaragara.

Abatuye mu Mudugudu wa Gakoma, barasabwa kubahiriza amabwiriza abigenga, inzego z’ibanze n’iz’umutekano nazo zikaba zisabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Uduce twakuwe muri Guma mu Rugo mu Karere ka Nyamasheke ni utugari twose twari muri Guma mu Rugo. Utwo ni: Mubuga, Gitwa, Butare na Jarama turi mu Murenge wa Gihombo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Prof. Shyaka Anastase, barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *