Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Zimbabwe i Kigali mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’ubwigenge bwa Repubulika ya Zimbabwe.

Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ingufu, amahoro n’umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, na diplomasi.

Yashimye kandi Zimbabwe kuba yaratorewe kuba umunyamuryango udahoraho mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu gihembwe cya 2027–2028.



