Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yongeye gukora amateka nyuma yo kuba umuntu wa mbere ugejeje umutungo ubarirwa tiriyari imwe y’amadolari ya Amerika, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka y’Isi.
Ibi byabaye nyuma y’uko sosiyete ye ya SpaceX yinjiye ku isoko ry’imigabane (IPO), bituma agaciro k’umutungo we kagera kuri tiriyari 1.1$ nk’uko byatangajwe na Forbes Magazine.
Mu gihe umutungo wa Musk ubarirwa muri tiriyari 1.1$ (arenga tiriyari 1,500 Frw) ushobora kugereranywa n’ingengo y’imari y’ibihugu byinshi byo ku Isi, harimo n’u Rwanda.
Ku wa 11 Kamena 2026, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 ingana na miliyari 7,796.3 Frw.
Ibi bivuze ko umutungo wa Elon Musk wose uhinduwemo amafaranga agahabwa u Rwanda, igihugu cyayakoresha mu myaka irenga 200 mu gihe buri mwaka cyajya gikoresha ingengo y’imari ingana n’iya 2026/2027.
Uko kubara gushingiye ku kugabanya tiriyari zirenga 1,500 Frw z’umutungo wa Musk na tiriyari 7.8 Frw igihugu giteganya gukoresha mu mwaka umwe, bikavamo imyaka hafi 205.
Nubwo iyo mibare itangaje, abasesenguzi bagaragaza ko umutungo wa Musk atari amafaranga afatika abitse kuri konti, ahubwo ugizwe ahanini n’imigabane afite muri sosiyete zirimo SpaceX, Tesla, xAI n’izindi.
Bivuze ko agaciro kawo gashobora kuzamuka cyangwa kakagabanuka bitewe n’imikorere y’isoko ry’imari.
Icyakora, kuba umuntu umwe agejeje umutungo ku rwego rwagereranywa n’ingengo y’imari igihugu nk’u Rwanda cyakoresha mu gihe kirenga ibinyejana bibiri, ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana uko umutungo mwinshi ukomeje kwiharirwa n’abantu mbarwa ku Isi.


