20260613_205641

Umunyamakuru Fidèle Kajugiro Sebalinda yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Fidèle Kajugiro Sebalinda wabaye umunyamakuru by’umwihariko kuri Radiyo Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena.

Inkuru y’urupfu rwa Kajugiro yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, akaba yasize uburwayi yari amaranye igihe.

Kajugiro yamenyekanye cyane binyuze kuri Radiyo Rwanda, aho yamaze imyaka myinshi atangaza amakuru y’imikino, by’umwihariko ay’imikino y’intoki. Kajugiro yari umwe mu banyamakuru bafite ubumenyi bwihariye muri iyo mikino, ibyatumye abatari bake bamukunda.

Uretse ishami ry’imikino, yanakoze mu ishami ry’amakuru ya Radiyo Rwanda, aho yagize uruhare mu gutara no gutangaza amakuru atandukanye ajyanye n’ubuzima bw’igihugu.

Mu myaka ya nyuma, Kajugiro yari asigaye akorera muri Komite Olempike y’u Rwanda, aho yari ashinzwe ibikorwa byo guteza imbere siporo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *