Minisitiri w’Intebe Keir Starmer aravuga ko Ingabo z’u Bwongereza zafashe ubwato butwaye peteroli bw’u Burusiya bwageragezaga kunyura muri English Channel.
Kuri iki Cyumweru, Starmer yagize ati: “Iki gikorwa cyagenze neza cyakubise ikindi kintu u Burusiya kandi cyibutsa abakomeza guha ingufu intambara ya Putin muri Ukraine ko tutuzabemerera kwihisha.”
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza na yo yemeje ko iki gikorwa cyakozwe mu rukerera rwo ku Cyumweru cyafatiwemo ubwato Smyrtos. Ivuga ko ubwato bwari bwashyizweho ibendera rya Cameroun, bwinjiriwe n’abakomando bo muri Royal Marine Commandos hamwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi ku nkunga ya kajugujugu ya Chinook n’indi ndege, ubwato bwa gisirikare bwa frigate.
Mu itangazo rye, minisitiri w’ingabo, Dan Jarvis, yagize ati: “Ibikorwa nkibi bisaba ubuhanga, ubunyamwuga n’ubutwari. Ndashimira abakozi bacu b’ingabo ndetse n’ababigizemo uruhare bose.”
Yakomeje avuga ko u Burusiya bwishingikiriza amato yabwo yahishwe kugira ngo butere inkunga intambara yabwo muri Ukraine kandi guhagarika ubu bwato ari igitego ku ntambara itemewe ya Putin.
Minisiteri yavuze ko iki gikorwa cyamaze amasaha atandatu, yongeraho ko ubwo bwato “buzimurirwa by’agateganyo ku nkombe y’amajyepfo y’u Bwongereza kandi ko buzakurikiranwa ku bijyanye n’impungenge z’ibidukikije cyangwa umutekano”.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje mu kwezi gushize, ko amato y’u Bufaransa ku nkunga y’u Bwongereza yahagaritse ubwato bwikoreye peteroli nabwo bwari buriho ibendera rya Cameroun mu rwego rwo kujijisha.


