Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Hon. Dr. Frank Habineza, yatangaje ko gahunda ya ririya shyaka yo kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko kugira ngo izakureho ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito ikomeje ikomeje gutegurwa, ndetse ko mu minsi iri imbere hazatangazwa icyemezo cya nyuma kuri iyo dosiye.
Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena, ubwo yari mu karere ka Nyanza ahabereye inama n’amahugurwa bigenewe abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere.
Muri Mata 2025 yari yatangaje ko Green Party iri gutekereza kujyana Leta mu nkiko kugira ngo hasuzumwe niba imikorere ya biriya bigo bizwi nka ‘Transit Centers’ ihuye n’amategeko, ndetse n’Itegeko Nshinga.
Uyu munyapolitiki aganira n’abanyamakuru kuri iki cyumweru, yavuze ko mu migabo n’imigambi y’ishyaka ayoboye harimo gusaba ko ibyo bigo bivaho cyangwa bikavugururwa ku buryo bwubahiriza amategeko.
Ati: “Mu migabo n’imigambi y’ishyaka ryacu, icya mbere twasabye ko aya ma Transit Centers avaho. Impamvu dusaba ko yavaho ntabwo ari uko tutazi ko ashobora kuba hari ikintu cyiza yakora. Ni uko atubahiriza amategeko.”
Habineza yavuze ko impungenge Green Party ifite zishingiye ku buryo abantu bajyanwa muri ibyo bigo hadakurikijwe inzira zisanzwe z’ubutabera, aho asanga hari abahamara igihe kirekire kandi ibyaha bakekwaho bitarakurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Yavuze ko hari nk’abantu bajyanwa muri ‘Transit Centers’ bakekwaho ibyaha byagombye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abandi bakajyanwayo bazira imyitwarire cyangwa imibereho yabo, ibintu avuga ko bituma habaho kwivanga hagati y’ubutabera n’inshingano zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.
Ati: “Hari igihe bavuga ngo umuntu yibye telefoni bakamushyirayo kandi ari icyaha cyagombye gukurikiranwa na RIB. Ari umuntu warwanye, ari umuntu basanze yigendera mu muhanda bakamutwara ngo yambaye nabi. Ugasanga amazeyo amezi atatu; hari n’igihe umuntu amarayo umwaka cyangwa ibiri. Urumva ko biba byishe amategeko.”
Hon. Dr. Frank Habineza ysobanuye ko Green Party itarwanya igitekerezo cyo gufasha abantu bafite imyitwarire cyangwa ibibazo bibashyira mu kaga, ahubwo ko ikibazo kiri mu buryo bikorwa.
Ati: “Niba ‘Transit Centers’ zanagumaho, zigomba kugumaho zubahiriza amategeko. Ubundi icyo bavugaga ni ukuba bafasha umuntu kumusubiza mu buzima busanzwe. Niba ari umuntu ukora icyaha bakaba bamwigisha, bikaba ari uburyo bwa ‘rehabilitation’. Niba umuntu ari umunywi w’urumogi, bakamujyana ahantu bamwigisha kurureka bakanamwigisha ikindi yakora. Ibyo byaba bitandukanye no kuvuga ngo aje gufungwa.”
Habineza yashimangiye ko ibi bigo bikwiye kuba ahantu hagenewe kwigisha no gufasha abantu kuva mu ngeso mbi bakajya mu buzima bwiza, aho kuba ahantu hafatwa nk’ahafungirwa abantu mu buryo busanzwe.
Yatanze urugero rw’abajyanwayo kubera amakosa ashobora gukemurwa binyuze mu bihano byo mu rwego rw’amategeko cyangwa amande, avuga ko hari igihe umuntu ahamara amezi menshi ibikorwa bye byarahagaze nyamara ikibazo cyari gukemurwa mu bundi buryo.
Ati: “Hari ubwo batwara umuntu ngo ntiyishyuye imisoro neza, ugasanga amazeyo amezi atatu, ‘business’ ye irafunze, kandi ari icyaha yagatangiye amande ibintu bikaba byarangira. Urumva ibyo bintu bigomba gusobanuka.”
Senateri Habineza yavuze ishyaka rye riri gutegura ikirego rigomba gushyikiriza Urukiko rw’Ikirenga, ndetse ko imyiteguro y’iyo dosiye irimbanyije.


