20260616_115957_copy_1000x659

Nangaa yavuze ko AFC/M23 iteganya kugeza ubuyobozi bwayo i Beni

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ubuyobozi bwashyizweho n’uyu mutwe mu bice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari ubw’inzibacyuho, ahubwo ko bufatwa nk’ubuyobozi bwa burundu, anemeza ko bugomba kwagurirwa no mu bindi bice birimo Beni.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Nangaa yavuze ko abayobozi bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 atari abayobozi b’agateganyo nk’uko bamwe babitekereza.

Ati: “Abayobozi mubona mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ntabwo ari abayobozi b’inzibacyuho. Ni abayobozi ba burundu muri ibyo bice. Byongeye kandi, vuba aha tuzagura ubu buyobozi no mu duce nka Beni.”

Nangaa yavuze kandi ko ibi yanabibwiye umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan uheruka kugirira uruzinduko mu mujyi wa Goma, amusaba gutekereza niba ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzongera kwimura ibiro n’abakozi babwo mu gihe AFC/M23 yaba ifashe Beni.

Yagize ati: “Nabibwiye umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, mubaza niba ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzongera kwimura ibiro n’amakipe yabwo mu gihe tuzaba dufashe akarere ka Beni.”

Mu butumwa bwe yageneye abaturage bo mu bice AFC/M23 igenzura, Nangaa yabasabye kudafata ubuyobozi bwashyizweho n’uyu mutwe nk’ubw’agateganyo, ahubwo bakabufata nk’ubugomba kuramba.

Yavuze ko abahunze ibyo bice cyangwa abahisemo kugenda bakoze amahitamo yabo, ariko abasigaye bakaba bagomba gutangira kwiyubakira ubuzima bashingiye ku buyobozi buriho ubu.

Ati: “Abagiye baragiye, kandi baradutegereje aho bari. Ariko mwebwe mwagumye hano, ntimukwiye gutekereza ko ari iby’igihe gito. Mu buzima nta nyandiko y’agateganyo ibaho. Nimutangire kwishyira hamwe no kwitegura ejo hazaza.”

Nangaa yemeye ko impinduka AFC/M23 iri kuzana zishobora guhura n’inzitizi, iterabwoba ndetse no kurwanywa n’abifuza ko ibintu byasubira uko byari bisanzwe, ariko ashimangira ko ibyo bitazabuza uwo mutwe gukomeza gahunda yawo.

Yavuze ko intego ya AFC/M23 ari kubaka Congo iyobowe mu buryo bwa demokarasi, idashingiye ku ivangura, ruswa cyangwa imiyoborere mibi.

Ati: “Turashaka Congo ya demokarasi, Congo icungwa neza kandi iyoborwa neza; Congo abaturage babanamo mu mahoro, idafite amacakubiri ashingiye ku moko, idafite abajura n’abanyereza umutungo nk’ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo ikorera inyungu z’abaturage bayo.”

Soma Izindi Nkuru