Hari byinshi byo kuganira na Gashumba mu muhezo – Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko hari byinshi ateganya kuganirira mu muhezo na Frank Gashumba  aherutse kwirukana mu kimeze nk’ishyaka yashinze akakibera umuyobozi mukuru, Patriotic League of Uganda (PLU). Gen Muhoozi abinyujije kuri X yavuze ko ateganya kuganira na Gashumba kandi ko amwijeje umutekano. Yagize ati ” Ndateganya kuganirira mu muhezo […]

EASF yateguye inama yo kwemeza inyandiko z’ibikorwa by’ingabo zo mu kirere

Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye (EASF) watangije inama y’iminsi itanu i Kigali, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, igamije kwemeza Inyandiko Ngenderwaho y’ibikorwa bihuriweho by’Ingabo zo mu Kirere , Amabwiriza agenga imikorere, ndetse n’Amasezerano y’ubwumvikane ajyanye n’ibikorwa by’ubutabazi mu bihe by’ibiza n’ibisanzwe. Iyi […]

Vuba aha cyane muri RDC hazavuka Repubulika y’abavuga Igiswahili: Patrick Mundeke

Umujyanama w’umunyapolitiki MoĂŻse Katumbi Chapwe, Patrick Mundeke, yatangaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuvuka igihugu gishya cyiswe “Repubulika y’Abavuga Igiswahili”, mu gihe Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yakomeza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga. Ibi Mundeke yabivuze mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Kivu Morning Post, aho yanenze bikomeye umugambi wa Perezida Tshisekedi […]

Kigali: Hatangiye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki za EAC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Kamena 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi, yafunguye ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC). Muri ibi biganiro, impuguke ziturutse muri EAC zizakusanya ibitekerezo by’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, ku ngingo z’ingenzi bifuza ko uyu […]

Iran yategetswe kuva muri Amerika ako kanya

Umutoza mukuru w’Iran, Amir Ghalenoei, yanenze uburyo ikipe ye iri gufatwa muri FIFA World Cup 2026 nyuma yo gutegekwa kuva muri Los Angeles ako kanya nyuma y’umukino banganyijemo na New Zealand ibitego 2-2. Iran yari yifuza kuguma muri California ijoro rimwe nyuma y’umukino kugira ngo abakinnyi babone umwanya wo kuruhuka no kwiyubaka, mbere yo gusubira […]

USA: Indege ya gisirikare yishe abantu 8 muri California

Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa B-52 nyuma yo guhanuka ikimara guhaguruka ku kigo cya gisirikare cya Edwards Air Force Base giherereye muri Leta ya California, nk’uko ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwabyemeje. Iyi ndege, yakozwe n’uruganda rwa Boeing, yahanutse ku wa Mbere tariki 15 Kamena […]

Nangaa yavuze ko AFC/M23 iteganya kugeza ubuyobozi bwayo i Beni

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ubuyobozi bwashyizweho n’uyu mutwe mu bice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari ubw’inzibacyuho, ahubwo ko bufatwa nk’ubuyobozi bwa burundu, anemeza ko bugomba kwagurirwa no mu bindi bice birimo Beni. Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Nangaa yavuze ko abayobozi bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 […]

Perezida Gnassingbé arashima ingufu Kagame akomeje gushyira mu guhuza Abanyafurika

Perezida Faure Essozimna GnassingbĂ© yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, kuba bitabiriye inama yiga ku bwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika izwi nka African Air Transport Convention and Exhibition, yabereye i Lome muri Togo kuri uyu wa Mbere ushize. Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu […]

Centrafrica: Igisirikare cyamaganye amakuru agishinja gushaka guhirika ubutegetsi

Muri Repubulika ya Centrafrica, Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Centrafrica (FACA) bwamaganye bwivuye inyuma ibirego bibushinja kuba mu mugambi ukekwa wo guhirika ubutegetsi buriho. Hashize iminsi itari mike, ubutumwa bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mitwe imwe ya politiki buvuga ko haba hari umugambi wo kugerageza guhungabanya abayobozi. Ni amakuru igisirikare kivuga ko ari ibinyoma […]

Intumwa za RDF ziyobowe na Maj. Gen. Nyakarundi ziri mu Bufaransa

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Major General Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu i Paris mu Bufaransa, aho ziri kwitabira imurikabikorwa mpuzamahanga mu bya Gisirikare n’Umutekano rya Eurosatory 2026. Eurosatory 2026 yatangiye kuri uyu Mbere ushize, itariki ya 15 Kamena 2026, i Paris ni ryo murikabikorwa rinini […]

Sindi Umunyarwanda wo kugira ibyo njya kubaza Kagame: Kikuni utavuga rumwe na Tshisekedi 

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seth Kikuni, yavuze ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi ari we nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano igihugu kirimo, anavuga ko umutwe wa AFC/M23 utagomba gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba. Ibi Kikuni yabivugiye mu kiganiro cya Space cyabereye ku rubuga rwa X, cyari cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera. Agaruka ku bibazo by’umutekano muke […]

Kidumu ku bamushinja kuneka mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka mu Burundi, Nimbona Kidumu Jean Pierre uzwi nka  Kibido Kibuganizo avuga ko abamushinja kuba ajya aneka Abarundi bahungiye mu Rwanda babeshya, ari inkuru zo mu kabari. Mu kiganiro yagiranye na BBC i Nairobi muri Kenya, Kidumu yavuze ko ” Nakomeje kujya mu Rwanda kandi nta na rimwe bari bambuza kwinjirayo. Hari abantu bavuga […]