Umuhanzi ukomoka mu Burundi, Nimbona Kidumu Jean Pierre uzwi nka Kibido Kibuganizo avuga ko abamushinja kuba ajya aneka Abarundi bahungiye mu Rwanda babeshya, ari inkuru zo mu kabari.
Mu kiganiro yagiranye na BBC i Nairobi muri Kenya, Kidumu yavuze ko ” Nakomeje kujya mu Rwanda kandi nta na rimwe bari bambuza kwinjirayo. Hari abantu bavuga ibintu mu kabare ngo urabona akunda kujyayo. Hari Abarundi bahungiyeyo babyemeye bakavuga ngo njyewe baranyohereza.”
Abajijwe uko yabyakiriye ati” Njyewe nakomeje gukomeza kuba uwo ndiwe. Ndirimba hano,hariya. Ni uko nkorera amafaranga.”
Kidumu yavuze ko asanga nta mupaka uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ati” Njyewe iyo mbonye Umunyarwanda mubona komera n’Umurundi.”
Yavuze ko ibya politiki yigeze kubijyamo ariko ko yabivuyemo, bitakimureba.


