Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko hari byinshi ateganya kuganirira mu muhezo na Frank Gashumba aherutse kwirukana mu kimeze nk’ishyaka yashinze akakibera umuyobozi mukuru, Patriotic League of Uganda (PLU).
Gen Muhoozi abinyujije kuri X yavuze ko ateganya kuganira na Gashumba kandi ko amwijeje umutekano.
Yagize ati ” Ndateganya kuganirira mu muhezo n’umuvandimwe wanjye Frank Gashumba vuba aha. Hari byinshi byo kuganira na we.Aracyari inshuti yanjye ya hafi. Ntihagire urota kumukoraho. Ararinzwe.”
Gen Muhoozi kuwa 15 Kamena 2026 nibwo yirukanye Umunyarwanda Frank Gashumba ku mwanya wa Visi-Perezida wa PLU mu Buganda. Ni nyuma y’amagambo yari yavugiye mu ruhame avuga ko hashobora kuvuka M23 muri Uganda niba ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda kidakemutse hisunzwe itegekonshinga ry’igihugu.


