AP26167038291976-1781592286

USA: Indege ya gisirikare yishe abantu 8 muri California

Sangiza iyi nkuru

Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa B-52 nyuma yo guhanuka ikimara guhaguruka ku kigo cya gisirikare cya Edwards Air Force Base giherereye muri Leta ya California, nk’uko ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwabyemeje.

Iyi ndege, yakozwe n’uruganda rwa Boeing, yahanutse ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, ahagana saa tanu n’iminota 20 ku isaha mpuzamahanga (GMT), nyuma y’igihe gito ihagurutse mu butayu bwa Mojave bwo mu majyepfo ya California.

Colonel James Hayes, Umuyobozi Wungirije w’itsinda rya 412 Test Wing rikorera kuri iki kigo cya gisirikare, yatangaje ko abantu bose bari muri iyo ndege bahise bapfa.

Yagize ati: “Twabuze Abanyamerika umunani b’indashyikirwa. Dukomeje gufasha imiryango yabo muri ibi bihe bikomeye.”

Amashusho yafatiwe aho impanuka yabereye agaragaza umwotsi mwinshi wazamukaga ahahanukiye iyo ndege, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi n’inzego z’ubutabazi bihutiraga gutabara. Gusa, ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko nyuma yo gusuzuma amashusho y’iyo mpanuka bwahise bwemeza ko nta n’umwe washoboraga kurokoka.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare ndetse n’abakozi ba leta bari mu kazi. Uruganda rwa Boeing na rwo rwemeje ko abakozi barwo babiri bari muri iyo ndege igihe impanuka yabaga.

Iyo ndege yari iri mu butumwa busanzwe bwo kugerageza no gusuzuma ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga bya radar biri gushyirwa muri ubu bwoko bw’indege.

Kugeza ubu, icyateye impanuka ntikiramenyekana. Colonel Hayes yavuze ko iperereza ryimbitse ryatangiye kandi ko rishobora kumara amezi agera kuri atandatu mbere y’uko hatangazwa imyanzuro ya nyuma.

Indege ya B-52, izwi cyane ku izina rya “BUFF” (Big Ugly Fat Fella), ni imwe mu ndege za gisirikare zimaze igihe kinini zikoreshwa n’igisirikare cya Amerika. Yatangiye gukora mu mwaka wa 1955, ikaba yarakoreshejwe mu ntambara zitandukanye zirimo iya Vietnam ndetse n’izindi operasiyo za gisirikare Amerika yagizemo uruhare.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kugenda intera igera ku birometero 14.000 itongeye gushyirwamo amavuta, kandi ishobora gutwara intwaro zipima toni zisaga 32. Yakozwe mbere na mbere kugira ngo ibe indege itwara intwaro za kirimbuzi mu bihe by’Intambara y’Ubutita (Cold War).

Kugeza mu 2024, Amerika yari igifite indege za B-52 zigera kuri 76 zigikora.

Mu myaka ishize, izi ndege zakomeje kuvugururwa kugira ngo zijyane n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Kuri ubu hari gutegurwa icyiciro gishya kizwi nka B-52J, kizaba gifite moteri nshya za Rolls-Royce F130 ndetse na radar zigezweho zakozwe na Raytheon Technologies.

Nubwo iyo ndege yakoze impanuka yari iri muri gahunda yo kugerageza izo mpinduka, ubuyobozi bwa gisirikare bwatangaje ko hakiri kare kuvuga niba hari isano iri hagati y’ivugururwa ryayo n’impanuka yabaye.

Umuyobozi wa Leta ya California, Gavin Newsom, yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abakozi bose bo ku kigo cya Edwards Air Force Base, avuga ko ari impanuka ibabaje cyane.

Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abasirikare n’abandi bakozi umunani bari mu kazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *